MICHIGAN: SERIVISI ZO GUTANGA IMYIRONDORO KU BASHAKA GUFATA PASIPORO

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishimiye kumenyesha ko serivisi zo gutanga imyirondoro ku bashaka pasiporo zizaba ziri gutangirwa MICHIGAN NA MIDWEST muri rusange ku buryo bukurikira:

  • Ku Cyumweru,Tariki 10/04/202209:00AM – 4:00PM CST.

Ibisabwa :

  • Kuba wemerewe gufata pasiporo n’Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda .
  • Icyemezo kitarengeje amasaha 72 kigaragaraza ko nta COVID19 urwaye.

Abanyarwanda batuye MICHIGAN na MIDWEST muri rusange cyangwa n’abandi bazaba bariyo ariya matariki bakaba bashaka pasiporo zabo bakwiyandikisha banyuze kuriwww.irembo.gov.rwbagakurikiza ibisabwa.

Nyuma yo guhabwa ubutumwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda murasabwa kwiyandikisha hano  mugatanga imyirondoro yanyu.

Abazaba biyandikishije bazahabwa ibisobanuro birambuye birimo n’aho iki gikorwa kizabera.

Ibindi bisobanuro mwabisanga kuri  www.rwandaembassy.org   cyangwa email: info@rwandaembassy.org



3 Comments

Leave a Reply to Zoulou Cancel reply