Serivisi zo gutanga imyirondoro ku bashaka pasiporo n’indangamuntu

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishimiye kumenyesha ko serivisi zo gutanga imyirondoro ku bashaka pasiporo n’indangamuntu zizaba ziri gutangirwa Tennessee, Northern California na Utah ku matariki akurikira:

  • Tennessee( Knoxville) : Tariki ya 1 ukwezi kwa Gatanu 09:00AM – 05:00PM. (Ku isaha yaho)
  • Northern California (Davis): Tariki 14 ukwezi kwa Gatanu , 09:00AM – 05:00PM. (Ku isaha yaho)
  • Utah (Salt Lake City): Tariki 29 ukwezi kwa Gatanu , 09:00AM – 05:00PM. (Ku isaha yaho)

Ibisabwa :

  • Abasaba pasiporo:Bagomba kuba babyemerewe n’Urwego rw’igihugurushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda (DGIE).
  • Abasaba indangamuntubagomba kuba babyemerewe n’ikigo cy’igihugugitanga Indangamuntu mu Rwanda (NIDA).

Abanyarwanda batuye Tennessee, Northern California na Utah no mu nkengero zayo muri rusange cyangwa n’abandi bazaba bariyo ariya matariki bakaba bashaka pasiporo cyangwa Indangamuntu bakwiyandikisha banyuze kuri  www.irembo.gov.rw  bagakurikiza ibisabwa.

Nyuma yo kwemererwa n’ibigo bivuzwe haruguru murasabwa gukanda ahanditse leta muzatangiramo imyirondoro Ambasade ikabashyira ku rutonde rw’abo izaha serivise:(1) Tennessee, (2) Northern California,(3) Utah 

                                          Murakoze



4 Comments

Leave a Reply to RwandainUSA Cancel reply